Nyuma y’imyaka 7 atangiye umuziki,Social Mulla yateguje imurikwa rya Album ye ya mbere

Social Mula ni izina rikomeye mu muziki wo mu Rwanda, Yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2012 nyuma y’imyaka irindwi atangiye uru rugendo agiye kwibaruka imfura ye mu muziki amurika Album ye ya mbere yise “Ma vie”.

Yatangiye umuziki mu 2012, icyo gihe yafashwaga n’inzu ya The Zone, yibandaga cyane ku ndirimbo zo mu njyana ya Dancehall na Afrobeat ndetse hari nyinshi yakoze muri ubu buryo zakunzwe nka ‘Abanyakigali’, ‘Umuturanyi’ n’izindi.

Kuri ubu uyu muhanzi afite indirimbo zigezweho zirimo Ma vie, Ku ndunduro, Ndiho,Warakoze n’izindi.

Social Mula mu minsi ishize yemejwe nk’umwe mu bahanzi icumi bari guhatanira igihembo cya Prix Découvertes RFI 2019.

Iki gitaramo cyo kumurika album “Ma vie” ya Social Mula byitezwe ko kizabera mu ihema rya Camp Kigali tariki 23 Ugushyingo 2019 .



source https://www.kideboymnyama.com/2019/10/nyuma-yimyaka-7-atangiye-umuzikisocial.html

No comments